arton81445-3a603

Kate Bashabe yiyamye abatuka abandi kuri ba nyina

Umunyamideli akaba n’umushoramari, Kate Bashabe yanenze urubyiruko rukunze gutukana ku babyeyi by’umwihariko “Nyoko”, avuga ko bidakwiye na gato.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bashabe yavuze ko ababyeyi b’abagore badakwiye guhabwa isura mbi mu bitutsi.

Yagize ati: “Ni nde wababeshye ko iyo ututse umuntu kuri mama we aribwo ababara cyane? Mubyihorere, ntabwo bigikwiye.”

Yongeyeho ko niba hari abashaka gutukana, bashaka amagambo atarimo ababyeyi, kuko kubatuka ni ugutesha agaciro abitanze byinshi mu buzima bw’abana babo.

Yakomeje agira ati: “Ababyeyi bakeneye icyubahiro no kuruhuka ku bitutsi by’abana, nimubihagarike kuko biragayitse.”

Kate Bashabe ni umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari n’umwe mu bagore bamaze kubaka izina mu bucuruzi. Yagaragaje impungenge ku rubyiruko rugaragaza uburangare n’udashishoza mu mvugo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *