Kayonza:Hari abafite inka zirwaye uburenge banga ko zigurishwa bagashaka kubana nazo

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mwiri nyuma y’uko haherutse kugaragara inka zirwaye uburenge, hari aborozi bajya banga kuzigurisha bagashaka kubana nazo.

Ibi byagarutsweho na Dr. Fabrice Ndayisenga; ushinzwe ishami ry’ubworozi muri RAB, aho avuga ko hari aborozi usanga bafite imyumvire ya cyera yo kuba badashaka kwikuraho amatungo arwaye bagashaka kubana nayo.

Ati” Ku borozi bacu basanzwe bamenyereye ibyo bintu bya kera bati ‘mureke njyewe mbane nazo’ ariko kubana nazo bitera ikindi kibazo.”

Ni mu gihe ibihugu byaciye indwara y’uburenge byibutsa ko iteka iyo hari amatungo agaragaye avanwa mu bworozi mu rwego rwo kurengera izitarandura.

Gusa ku rundi ruhande abenshi mu baturage bo mu murenge wa Mwiri barwaje uburenge bavuga ko bagize amahirwe bagafashwa kubona abazigura bazijyana kuzibaga, ndetse bumvikana ku giciro cya buri nka bitewe n’uko ingana.

RAB isaba ko iyi ndwara yakumirwa kugira ngo ntikwirakwire ahandi ari nayo mpamvu inka zirwaye zahise zikurwa mu zindi hakirindwa ko iyo ndwara y’uburenge yagera ahandi, bigatuma igihugu gihagarikwa ku kohereza ku isoko ryo hanze ibikomoka ku bworozi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *