Kayonza:Izindi mbwa 11 zishwe zirozwe nyuma yo kurwana zikanduzanya virusi y’ibisazi

Mu karere ka Kayonza haravugwa amakuru y’imbwa zigera kuri 11 zishwe nyuma y’uko ziketsweho kwanduzanya virusi y’ibisazi.

Izi mbwa zishwe , ni izo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, aho ngo zimwe zari zaratangiye kwirara mu baturage zikabarya , izindi zigatangira kuzerera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange bwabwiye itangazamakuru, ko izi mbwa zari ziherutse guhura n’izindi zo mu murenge wa Gahini zacyekwagwaho ibisazi zikarwana nyuma yaho zitangira kujya zijya mu ngo z’abantu zikabarya zikanica amatungo.

Ibi ni ibyemejwe na Ntambara John wavuze ko taliki 15 no ku wa 16 Mutarama 2024 , mu Mudugudu wa Munazi mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, hakozwe umukwabu wo kuzitegera mu ibagiro, izindi ku gasozi aho zikunze kuba ziri.

Si ubwa Mbere muri aka Karere, hicwa imbwa zicyekwaho ibisazi kuko no mu minsi ishize mu murenge wa Gahini hishwe izindi umunani nazo zagaragazaga ibimenyetso byo kwandura Virus y’ibisazi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *