Kayonza: Umugabo ukekwaho kwica umugore mu 2011 yafashwe yarahinduye amazina

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, umugabo witwa Mbyayingabo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kubera amakuru yatanzwe y’uko yishe umugore we agahungira mu murenge wa Kabarondo, akaba yakoreraga ubucuruzi mu isoko rya Kabarondo riri mu Karere ka Kayonza.

Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu kagari ka Cyabajwa ni uko uyu mugabo Mbyayingabo hashize amezi atandatu aba muri ako kagari ka Cyabajwa aho yakodeshaga ndetse ko yari yarahinduye amazina, akoresha icyangombwa gisimbura irangamuntu cy’igihimbano cyari cyanditseho Twagirimana cyatangiwe mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro mu kagari ka Rwigerero .

Mbyayingabo akomoka mu karere ka Muhanga. Amakuru avuga ko yiciye umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka mu mwaka wa 2011 akaburirwa irengero .

Hategekimana Théoneste, umwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com avuga ko yafashwe amakuru atanzwe n’umuturage wamubonye acuruza i Kabarondo

Agira ati: “Yabaga mu kagari ka Cyabajwa tuzi ko yitwa Twagirimana ariko bagiye kumufata byagaragaye ko ayo atari amazina yiswe n’ababyeyi ahubwo yayiyise kugira ngo yihishe kuko uwatanze amakuru yavuze ko amuzi i Masaka ndetse yahavuye yishe umugore yari yarinjiriye. Baramufashe bahita bamujyana kumufungira hano Kabarondo.”

Musayidizi Ananias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabajwa yabwiye Bwiza.com ko amakuru yatanzwe n’umuntu wamubonye mu isoko acuruza, agafatwa hagendewe ku makuru bahawe n’inzego z’ibanze mu murenge wa Masaka .

Agira ati: “Uwo mugabo amaze amezi 6 gusa mu kagari kacu, akaba yarahaje aturutse mu Mutara. Ku wa kane nivbwo twahawe amakuru n’umuturage wayahawe n’umuntu wamubonye asanzwe azi ko yakoreye icyaha muri Masaka, natwe bakimara kuduha ayo makuru twahamagaye mu karere ka Kicikiro baduha amafoto ye, turebye ibyangombwa akoresha dusanga bidahuye n’ibyo yakoreshaga aba i Masaka twahise tumufata ku wa Gatandatu nyuma y’umuganda akaba afungiye i Kabarondo.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *