Kayonza: Umusaza yishwe no kunywa umuti yahawe yagiye kuraguza ku mupfumu

Umusaza w’imyaka 62 witwa Nzabanita Joseph wari utuye mu kagari ka Bwiza, Umurenge wa Mukarange w’Akarere ka Kayonza yapfuye urupfu rw’amayobera bikekwa ko yazize kunywa umuti yahawe n’umupfumu ubwo yari yagiye kuraguza.

Uyu musaza yapfuye kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, akaba yari yagiye kuraguza ku mupfumu kugirango amenye uwamwiciye umukobwa wari uherutse gupfa bikavugwa ko yarozwe. Uyu mupfumu utari wamenyekana yahaye umusaza umuti wo kunywa, amubwira ko namara kuwunywa ariwo uramufasha kumenya uwishe umwana we, akimara kuwunywa ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yemereye Bwiza.com ko aya makuru ari impamo, nubwo batakwemeza neza ko uyu muti ariwo wahitanye uyu musaza kuko umurambo ukiri gukorerwa isuzuma, ariko kuwunywa yarawunyoye.

Yagize Ati: “Igikorwa cyabayeho ko ashobora kuba yaranyweye umuti, nyuma yo kunywa umuti akaza gupfa. Dutegereje ibizamini byo kwa muganga nibyo byakwemeza ko yishwe n’uwo muti cyangwa wenda hari ikindi cyamwishe.”

Murekezi Claude avuga ko nubwo bitari byamenyekana neza koko niba uwatanze umuti ari umupfumu wa nyawe, ariko ikizwi ni uko Nzabanita yapfuye amaze kunywa uyu muti.

Ati: “Icyo gikorwa cyo cyabayeho cy’uko (Nzabanita) yanyoye umuti awuhawe n’umuntu tutari twamenya neza niba ari umupfumu cyangwa ari uwundi mugizi wa nabi waje yiyitiriye muri serivisi z’ubupfumu, ariko ibyo byabayeho.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugeza ubu uwatanze umuti atari yafatwa kuko bikimara kuba yahise atoroka, akaba akirimo gushakishwa n’inzego zibishinzwe, cyane ko uyu wiyitiriye kuba umupfumu we atari asanzwe atuye muri uyu murenge ayoboye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *