Kayonza: Yahisemo guca undi muryango mu nzu yabanagamo n’umugore amuhunga

Uwitwa Ngerageze Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yafashe icyemezo cyo guca undi muryango mu nzu yabanagamo n’umugore we mu rwego rwo kumuhunga ngo kubera ubwumvikane bucye bafitanye.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, umugore yavuze ko uyu mugabo we afunze umutwe kandi ko yamucaga inyuma ntahahire n’urugo bityo ko bamaze imyaka 2 babanye muri ubwo buryo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku ruhande rwe, Ngeregeze Jean Baptiste agira ati “eeeh twarashakanye noneho hazakuvamo ibintu.Nagenda akavuga ngo wowe wagiye mu bagore.Ubwo nkamwihanganira simukubite akantuka nkaceceka…………… ajya gukodesha ndamwihorera nanjye nguma hano mu rugo rwanjye.”

Umugore we nawe ariko yemera ko n’ubusanzwe atari abanye neza n’umugabo we kuko yajyaga mu busambanyi kandi akaba yaratinyaga kwandura SIDA. Yanavuze ko ariwe wahahiraga urugo abonye bimuyobeye ahitamo kugenda ariko nyuma akaza kugaruka.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uburyo uyu muryango ubanyemo bishobora kuzabyara amakimbirane.Ngo umwe iyo abyutse ntashobora gusuhuza undi .

Bwana Murekezi Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, we avuga ko bagiye gukurikiranira hafi iby’uyu muryango nka bumwe mu buryo bwo gukumira ayo makimbirane ashobora kubyara urupfu hatagize igikorwa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *