Mukayizere Jalia wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Bamenya nka Kecapu, kuri uyu wa Gatanu we n’umugabo we bibarutse abana batatu.
Abana uyu mugore yibarutse barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe, bakaba bavukiye mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya (La Croix du Sud).
Kecapu yibarutse imfura nyuma y’uko muri Nyakanga umwaka ushize yari yakoze ubukwe n’umugabo we, Mutabazi Jean Luc bari bamaze imyaka 10 mu rukundo.
Kuri ubu amakuru avuga ko yaba uyu mubyeyi cyangwa abana be batatu nta n’umwe ufite ikibazo, nyuma yo kubyara neza.


