Kenya: Abasilamukazi basabwe kujya bambara hijab bitaba ibyo bagashaka igihugu bajya kubamo

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ingabo muri Kenya, Aden Duale, yihanangirije abagore b’abayisilamu bo muri Kenya batambara hijab cyangwa igitambaro gipfuka mu mutwe ababwira ko nibaa batabishoboye bashaka ikindi gihugu babamo.

Kuri uyu wa Mbere ushize, Duale yabivugiye muri komite y’umusigiti wa Jamia mu muhango wo gushyikiriza cheque Croix-Rouge ya Kenya mu rwego rwo gufasha gukemura ikibazo cy’amapfa muri iki gihugu.

Yihanangirije ko abatazubahiriza ibi bagomba gushaka ikindi gihugu babamo nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya ivuga.

Ati: “Ni ngombwa ko umugore wese w’umuyisilamu muri Kenya yambara hijab cyangwa igitambaro. Niba atabishaka, noneho ashake ikindi gihugu cyo kujyamo “.

Ntabwo ari ubwa mbere Duale ahamagarira abagore kwambara hijab cyangwa igitambaro.

Muri 2019, yavuze ko Minisiteri y’Uburezi igomba gufatira ibihano abayobozi b’amashuri bahatira abakobwa b’abayisilamu gukuramo hijab.

Yavuze ko abakobwa b’abayisilamu bahuye n’ivangura kubera imyambarire y’idini maze asaba Uwari umunyamabanga wa leta icyo gihe ushinzwe uburezi, George Magoha, gutanga amabwiriza yo kubarinda.

Ku bwa Duale, hijab ni imyambarire y’agaciro cyane mu Bayisilamu.
Abagore benshi b’abayisilamu muri Kenya basanzwe bambara hijab ariko bamwe, cyane cyane mu mijyi, bambara uko babonye.

Qor’ani, igitabo cyera cya Islamu, ibwira Abayisilamu, abagabo n’abagore, kwambara bikwije.

Abagabo basabwa kwambara bitwikiriye kuva ku mukondo kugeza ku mavi.

Ku bagore muri rusange bigaragara nko gupfuka ibintu byose usibye isura yabo, ibiganza n’ibirenge iyo bari imbere y’abagabo, badafite aho bahuriye cyangwa batashakanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *