Kuri uyu wa Kane, abigaragambyaga i Nairobi bakomeye amashyi ingabo z’igihugu cya Kenya (KDF) ubwo zinjiraga mu karere k’ubucuruzi ka Nairobi.
Muri videwo zabonywe na The Star, abasirikare ba KDF bari mu modoka zabo banyuze mu muhanda wa Tom Mboya aho bahuriye n’abigaragambyaga.
Abigaragambya bahise batangira kwishima ubwo baherekeza abasirikare boherejwe gukumira ibikorwa nk’ibyabaye kuwa Kabiri ubwo abigaragambya bigabizaga ingoro y’inteko ishinga amategeko.
Abigaragambyaga kandi bumvikanye baririmba amagambo yo kwamagana Perezida William Ruto.
Abasirikare ba KDF barinze Umujyi kuva ku wa Kane mu gitondo.
Happening Now: Kenyan anti-gov't protestors peacefully marching alongside KDF military troops in Nairobi. pic.twitter.com/9XfFSNbdFI
— Cyprian, Is Nyakundi (@C_NyaKundiH) June 27, 2024
Kuri uyu wa Kane, irindi tsinda ry’abasirikare ba KDF ryagaragaye kuri Stade Nyayo.
Ikindi cyagaragaye ni imodoka ‘z’imitamenwa za KDF ziri kuzenguruka hirya no hino.
Abasirikare ba KDF babanje kugaragara bahabwa amabwiriza n’abayobozi babo mbere yo koherezwa hirya no hino.
Nyuma baje kugaragara bava kuri Stade bigaragara ko bagiye aho boherejwe.
Ku wa Gatatu mu gitondo, abadepite bemeje kohereza abasirikare b’ingabo z’igihugu cya Kenya mu gihugu kugira ngo bagarure umutekano nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo abantu kuwa Kabiri.
Aba basirikare bazashyigikira urwego rwa polisi rwa Kenya kugarura ibintumu buryo mu gihugu hose nyuma y’imyigaragambyo yo kurwanya umushinga w’itegeko ry’mari wemejwe ku wa Kabiri.


