Umuyobozi w’inama y’amadini ya Homa Bay County, Musenyeri Abrahams Odongo (wambaye ikoti ry'ubururu) yamaganye ayo mahano

Kenya: Bishop yafatiwe mu cyuho asambana n’umukobwa we uherutse kwahukana

Uwihaye Imana yafatiwe mu Ntara ya Homa Bay mu gihugu cya Kenya azira kuryamana n’umukobwa we yibyariye nawe ufite abana batatu.

Uyu wihaye Imana bivugwa ko ari bishop  muri rimwe mu matorero yo mu gace ka Ndiru, Kagan Ward mu murenge wa Rangwe mu Ntara ya Rangwe yashinjwaga kutubahiriza imyitwarire y’umuco n’idini mu gukora icyaha cyiswe icy’ubugome.

Ushinjwa yafatiwe mu Mudugudu wa Ndiru, ahitwa Kokoko aho yasanzwe mu gikorwa giteye isoni ari kumwe n’umukobwa we mukuru wari uherutse guta urugo rwe nk’uko tubikesha standardmedia.co.ke.

Abaturage babanje kubona amakuru avuga ko uyu bishop yaryamanye n’umukobwa ufite n’abana batatu.

Byavuzwe ko umukobwa yasubiye mu rugo kugira ngo agumane n’ababyeyi be nyuma y’uko mu rugo rwe bigenze nabi, bigatuma adakomeza kubana n’umugabo we.

Ntabwo biramenyekana neza uburyo umubano w’urukundo rudasanzwe watangiye hagati yabo bombi. Ariko abaturage baho bari bamaze bakeka ko bari mu mubano ushingiye ku mibonano mpuzabitsina.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *