Aba ni abitegura gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwa EAC

Kenya igiye gusimbuza ingabo zayo ziri mu butumwa bwa EAC muri RDC

Kenya igiye gusimbuza ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, EAC.

Ingabo za Kenya zatangiye ubutumwa bwa EAC muri RDC mu Gushyingo 2022, hashingiwe ku byemezo by’abakuru b’ibihugu bo muri uyu muryango, byo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bw’iki gihugu bwazahajwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. David Tarus yasuye abasirikare bari guhugurirwa mu kigo cya Isiolo, bitegura gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro muri RDC.

Maj. Gen. Tarus yavuze ko ingabo za Kenya zisanzwe muri RDC zakoze akazi gakomeye hamwe n’izindi ziri mu butumwa bw’uyu muryango, zigaragaza imyitwarire myiza, aboneraho kuzisaba ko zazagera ikirenge muri icyo.

Uyu musirikare yagize ati: “Ntabwo muri ba ambasaderi b’igisirikare cya Kenya gusa, ahubwo muri n’ab’igihugu cyose. Rero, muzakore akazi kanyu mu gaciro kari ku rwego rwo hejuru n’ubunyamwuga, muzakorere muri ‘mandate’ yashyizweho. Tuzabashyigikira mu gihe muzaba muriyo kandi muzakore ibishoboka, mugarure amahoro n’ituze by’abavandimwe bacu mu burasirazuba bwa RDC.”

Ntabwo igisirikare cya Kenya cyatangaje itariki aba basirikare bazagira muri RDC, ariko bigaragara ko ari vuba cyane.

Aba ni abitegura gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwa EAC
Aba ni abitegura gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwa EAC

Maj. Gen. Tarus yabasabye kwitwara neza nk'abababanjirije
Maj. Gen. Tarus yabasabye kwitwara neza nk’abababanjirije

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *