
Imibare y’abakirisitu bapfiriye mu ishyamba rya Shakahora ikomeje gutumbagira nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu habonetse indi mirambo 12 yiyongera ku 133 yari yarabonetse.
Igikorwa cyo gukomeza gushakisha abapfiriye muri iryo shyamba, ntikigeze gihagarara kuko buri gihe niko hakorwa iperereza ababonetse bagasuzumwa ngo harebwe koko niba ari inzara yaturutse ku kwiyiriza ubusa.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga igikorwa cyo gukomeza gushakisha niba hari indi mibiri igihari, havumbuwe abantu 12 bapfuye.
Komanda ushinzwe guhuza ibikorwa muri ako gace ,Onyancha, yasobanuye ko hashyizweho itsinda ry’inzobere mu gusuzuma ikishe abantu ari naryo ryagize uruhare mu gutahora abo 12.Uyu muyobozi avuga ko bantu 579 bagiye gusengera mu ishyamba rya Shakahola baburiwe irengero hakaba haratabawe 70 gusa.
Kugeza ubu abatabawe bamwe baracyari kwa muganga, abandi barimo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu gufasha abahungabanye.
Ibyo bikomeje kuba mu gihe Pasiteri Makenzie na bagenzi be 17, bari bafatanyije gutegeka abayoboke b’idini ryabo, bakiri mu nzego z’umutekano aho byanzuwe ko baba bafunzwe iminsi 30 y’agateganye ngo bakorweho iperereza.


