Mu mwanya ushize, mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Kenya hadutse imirwano yatewe n’ubwumvikane buke bwa bamwe mu badepite ku mushinga wo kuvugurura itegeko rigenga imitwe ya politiki.
Ni bwo umudepite witwa John Mbadi yubiriye mugenzi we, Bernard Kipsengeret, amukomeretsa bikomeye ku ijisho, imvururu mu cyumba barimo ziratangira, abafite abacupa batangira kuyaterana.
Kipsengeret yumvikana mu mashusho abwira Perezida w’abadepite ati: “Bwana Perezida, ndakomerekejwe, ni bibi cyane kubona nkomerekerezwa mu cyumba cy aba Honorable Bwana Perezida. Nkubiswe n’umunyarugomo ukomeye muri iki cyumba. Ibi ntibyakabaye bibera hano Bwana Perezida.”
Perezida w’agateganyo w’umutwe w’abadepite, Chris Omulele yahise ategeka Mbadi gusohoka muri iki cyumba, amuha igihano cyo kumara iminsi itanu adaterana, anasaba Kipsengeret kujya kwa muganga akavurwa.
Mbadi yasohotse bagenzi bamukomera kubera iki gikorwa kigayitse, ari nako imvururu zikomeza kuba, biba ngombwa ko Omulele asubika inama ho iminota 10 kugira ngo babanze batuze.
Uyu mudepite ushinjwa urugomo na we amaze gusohoka, yamenyesheje itangazamakuru ko Kipsengeret yamurumye urutoki, asobanura impamvu yatumye amukomeretsa.



