Kenya: Imodoka yaturitse ipine ihitana abantu 10

Impanuka idasanzwe y’imodoka itwara abagenzi mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya yahitanye abantu 10, ubwo yaturikaga ipine umushoferi akananirwa kuyigarura mu muhanda.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa minibus yapfumutse ipine ryayo mu gihe yerekezaga Bomet iturutse ahitwa Narok mu gace kazwi nka Ratili. Amakuru avuga ko yaje kubura icyerekezo ari nabyo ntandaro yo kugwa kwayo hanyuma abagera ku icumi bakaza kuhasiga ubuzima.

Ikinyamakuru Nation cyanditse ko imodoka bari barimo isanzwe itwara abagenzi 14 ikaba yakoze impanuka mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ushize, mu muhanda uva Narok werekeza Bomet muri Ratili aho mu gihugu cya Kenya.

Byemejwe n’umuyobozi muri polisi ya Narok, Riko Ngare watangaje ko impanuka yabayeho biturutse ku iturika ry’ipine. Polisi yavuze ko abantu 9 harimo na shoferi ari bo bahise bapfa ku ikubitiro ubwo imodoka yibaranguraga.

Abagabo barindwi n’abagore babiri nibo bahasize ubuzima ako kanya ndetse n’umwana muto wapfuye bakimugeza ku bitaro, nkuko byatangajwe na Bwana Ngare uhagarariye polisi yo mu gace kabereyemo iyi mpanuka.

Umwe mu baganga wari wakoze ijoro mu bitaro bya Longisa yabwiye itangazamakuru ko umwe mu bagabo witabwagwaho nyuma yo gukomereka bikabije yapfuye bidatinze.

Imodoka yari yangiritse ku buryo bukomeye ikaba yahise ijyanwa kuri sitasiyo ya polisi y’ahitwa Ololulunga. Ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba bidatinze kandi imiryango ya banyakwigendera yahise yihutira kuza ku buruhukiro bw’ibitaro.

Raporo y’ikigo gishinzwe ubwikorezi no gutwara abantu muri Kenya ‘NTSA’ igaragaza ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 1,679 kuva muri Gicurasi kugeza muri Kamena uyu mwaka, gusa ngo ibi bigaragaza ko imibare itiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Bimwe mu byongera impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu harimo: umuvuduko ukabije, gutwara nabi, gutakaza icyerekezo ndetse n’iturika ry’amapine.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *