Umukuru w’Igipolisi cya Kenya, IGP Japhet Koome, yafatiye ingamba Komanda wa Polisi ahitwa Makadara kubera ibaruwa ivuga ko umutwe w’iterabwoba al Shabaab urimo gutegura ibitero mu duce tumwe na tumwe twa Nairobi .
IGP Koome avuga ko uyu mupolisi atari yemerewe gukwirakwiza iyi baruwa ivuga ko hashobora kuba ibitero.
“Twisunze uburyo bw’itumanaho muri serivisi y’igipolisi cy’igihugu, twifuje gusobanura ko ibaruwa itaturutse mu biro by’Ubugenzuzi Bukuru, cyangwa ngo umupolisi wayisinyeho abe yarahawe amabwiriza hakurikijwe uruhererekane rw’ubuyobozi, yo kwandika cyangwa gukwirakwiza ibaruwa. ”
“Mu rwego rwo gukumira, hafashwe ingamba z’ubuyobozi ku mupolisi bireba.”
Mu ibaruwa yabonywe n’ikinyamakuru The Star dukesha iyi nkuru, komanda wa polisi mu karere ka Makadara, Timon Odingo, yari yasabye kurushaho kuryamira amajanja muri utwo turere dushobora kwibasirwa cyane.
Yashyize ku rutonde ahantu hagaragara ko hashobora kwibasirwa n’abarwanyi ba al-Shabaab muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
Ahantu havuzwe hashobora kwibasirwa harimo; Guest House y’Aba-Presbyterian n’Ikigo kiberamo inama giherereye muri South C, Kiliziya Gatolika yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro muri South B, Nairobi West Mall, mu murwa mukuru rwagati, no ku isoko rya Garden City and T-Mall.
Iyo baruwa yagiraga iti: “Iri tsinda rishobora kandi kwibasira andi mazu y’abashyitsi n’ibigo by’inama by’amatorero ndetse n’ibirori byo kwizihiza Noheri n’Ubunani.”


