Minisitiri w’Imihanda, Ubwikorezi ndetse n’Umurimo muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yokejwe igitutu nyuma yo gutangaza ko u Rwanda rufite ubutegetsi bw’igitugu, ku buryo icyo Perezida avuze cyose gihinduka itegeko.
Murkomen wari umaze iminsi ku gitutu kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, yise ubutegetsi bw’u Rwanda ubw’igitugu ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza, ubwo yari kuri Citizen TV.
Muri Kenya hamaze iminsi hakorwa ubukangurambaga bwo gusaba ko mu gihe cy’iniruhuko abamotari bajya bigishwa amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kugabanya impanuka zikunze kugaragara muri iki gihugu.
Minisitiri Murkomen ubwo yasabwaga kugira icyo avuga ko kuri ubu bukangurambaga, yagaragaje ko atabushyigikiye, ashimangira ko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi ku buryo kugendera ku mategeko ari ingenzi cyane.
Ati: “Ntimukagereranye Kenya n’u Rwanda…tugendera kuri demukarasi.”
Yakomeje avuga ko Kenya idakwiye kugereranywa n’u Rwanda, kubera ko u Rwanda “ni na rutoya kurusha intara ya Kajiado.”
Yunzemo ati: “U Rwanda si nka Kenya. U Rwanda rufite ubutegetsi bw’igitugu kandi hariya icyo Perezida avuze cyose gihinduka itegeko. Muri iki gihugu icyemezo cyose ufata kigomba gutangwa, kikanyura mu nteko ishinga amategeko hanyuma kikabona ubujya muri rubanda.”
Amagambo ya Minisitiri Kipchumba Murkomen yatumye abenshi mu banya-Kenya bamwotsa igititu, nyuma yo kugaragaza impungenge z’uko ashobora guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Kenya.
Umunyamategeko Ahmednasir ari mu bamunenze, mbere yo gusaba Guverinoma ya Kenya kujyana abayobozi bo muri kiriya gihugu mu mahugurwa mu rwego rwo kubaha ubumenyi bw’ibanze ku mibanire mpuzamahanga.
Uyu munyamategeko yifashishije urubuga rwe rwa X, yavuze ko Minisitiri Murkomen yavuze amagambo y’isebanya kuri Perezida Paul Kagame utari wigeze amushotora, bityo ko amagambo ye ashobora guteza umwuka mubi hagati ya Kenya n’u Rwanda.
Ati: “Minisitiri Murkomen ntabwo akwiriye kwataka igihugu cy’incuti kitari cyigeze kidushotora, hanyuma ngo asebye Perezida Kagame bene aka kageni. Ibi biragayitse.”
Yunzemo ati: “Ba Minisitiri bakwiye kujyanwa mu ngando, bakigishwa inshingano zijyana n’akazi bahabwa n’itegekonshinga. Nibitaba ibyo Leta ya Kenya izahinduka igicibwa mu karere.”
Uwitwa Donald Kipkorir na we yanenze uriya Minisitiri Ku bwo kuvugira amagambo nk’ariya kuri Televiziyo y’igihugu.
Ati: “U Rwanda rushobora kuba ari ruto, ariko na Singapore, u Bubiligi, u Busuwisi, Luxembourg na Liechtenstein na byo ni uko. Urebye ibihugu rukumbi bya Afurika bifite ubukungu bwazamutseho hejuru ya 6% ni Côte d’Ivoire, Ethiopia n’u Rwanda.”
Uwitwa Gabriel Oguda we yagaragaje ko amagambo ya Minisitiri Murkomen ateye isoni, bijyanye no kuba abenshi mu badepite b’abanya-Kenya bamaze iminsi mu Rwanda aho bitabiriye imikino ihuza Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ati: “Murkomen yavuze ko u Rwanda rufite ubutegetsi bw’igitugu, nyamara abadepite benshi b’abanya-Kenya bari i Kigali mu mikino ya EAC. Bwana, ejo mu gitondo abadepite bazashaka matatus (bisi) zo kubajyana igitaraganya ku mupaka wa Uganda mbere y’uko Kagame akorora, kandi nta kabuza tuzaba tuhabaye.”
Amagambo ya Minisitiri Murkomen ku Rwanda yaje nyuma y’umunsi umwe Perezida William Ruto atangaje ko umubano wa Kenya n’ibihugu birimo u Rwanda wifashe neza cyane.


