Minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya, Alfred Mutua, yamaganye gahunda y’ubutegetsi bwa Kenya bushaka gusoresha ba mukerarugendo cyangwa n’abanya Kenya bagarutse mu gihugu cyabe bafite ibikoresho bifite agaciro k’amadorali 500.
Ni nyuma y’uko Abanya-Kenya barimo kwamagana aya mabwiriza y’abategetsi by’umwihariko abashinzwe gusoresha. Yavuze ko iki cyemezo cya KRA ari imwe mu mpamvu zituma abakerarugendo basura iki gihugu bakomeje kugabanuka.
Avuga ko Kenya hari ibihugu ikwiye kwigiraho bidatoteza abaturage babyo, muri ibyo harimo u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Mutua yagize ati: “Ujya mu Rwanda, ntibagutoteza. [None] U Rwanda nta misoro rusaba? Ujya muri Afurika y’Epfo, kandi ntibagutoteza. I Dubai, ntibagutoteza. None kuki abadusura [bo] bahura n’izo mbogamizi muri Kenya? Ubundi tukava aho twibaza impamvu abantu batarimo kuza muri Kenya.”
BBC itangaza ko Ikigo cya Kenya cy’imisoro (KRA) kivuga ko ibicuruzwa byose bishya cyangwa ibyakoreshejwe birengeje ako gaciro bigomba gusorerwa.Abaturage bakomeje nabo kwitotombera icyo cyemezo bavuga ko bibangamye kandi ko bikomeje igihugu kizashiduka kiri mu kaga.
Bamwe mu badepite bo muri Kenya bavuze ko bamwe mu abategetsi bo mu kigo KRA barimo kwitwaza ayo mabwiriza bagatoteza abakerarugendo, bigaha isura mbi igihugu.
Uyu ni wo musoro wa vuba aha mu rukurikirane rw’imisoro mishya yashyizweho n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, ibonwa ko ari yo ituma ikiguzi cy’imibereho kirushaho guhenda mu gihugu.
Ibi biba mu gihe Ruto yatsinze amatora mu mwaka ushize asezeranya koroshya ibibazo byo mu rwego rw’imari by’abaturage ba Kenya.


