Kenya:Mu Kuboza haratangira gukoreshwa indangamuntu ikomatanyije

Perezida William Ruto yizeje Abanya Kenya ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka bari butangire ibikorwa by’ubucuruzi hakoreshwa indangamuntu ikomatanyije ndetse n’igikumwe muri gahunda yiswe Maisha number.

Muri Nzeri, guverinoma yasubitse gahunda yari iteganijwe kubera ibihe bidasanzwe by’ubukungu ariko ishyiraho indi tariki nshya ya 30 Ukuboza.

Ati: “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bose bayobowe na Minisiteri y’ikoranabuhanga, hemejwe ko kuva mu Ukuboza tuzashyira ahagaragara indangamuntu ikomatanyije aho buri Munya kenya atagomba gutwara umurundo w’impapuro z’ibyangombwa agiye kwaka serivisi runaka.

Perezida Ruto avuga ko gutangira gukoresha indangamuntu igezweho ndetse n’igikumwe bizerekana imiterere y’igihugu n’iterambere ryacyo.Ati: “Abanya kenya gukurikiranwa no kwitabwaho hifashishijwe imboni y’ijisho cyangwa igikumwe kandi dushobora no guhanahana amakuru bidasabye ko umuntu ava aho ari.”

Bimwe mu bizaba bikomatanyirije muri iyo ndangamuntu harimo nk’icyemezo Icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’urupfu ndetse n’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *