Kenya nticyohereje abapolisi bayo muri Haà¯ti

Nyuma y’uko Minisitiri w’intebe wa Haà¯ti yegurye ku mirimo ye kubera gushyirwa ku nkeke n’udutsiko tw’amabandi twari twavuze ko nategura iki gihugu gishobora kujya mu ntambara ya gisivili ishobora kubyara na jenoside, Kenya yahagaritse ibyo kuba yohereje abapolisi bayo muri Haà¯ti.

Kenya yateganyaga koherezayo abapolisi 1000 bari kwifatanya n’abandi mu butumwa bwiswe mpuzamahanga ngo bafashe igipolisi cya Haà¯ti kugarura amahoro mu gihugu. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya abitangariza AFP “igihugu kidafite ubuyobozi, nta mpamvu wakoherezayo abantu bawe. Kenya izategereza ko hajyaho ubundi buyobozi bwemewe n’amategeko ibone gugfata ibindi byemezo”.

Ibi babaye nyuma y’uko imyiteguro yari irimbanije kukohereza abo bapolisi muri Haà¯ti. Mu cyumweru gishize minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yari yavuze ko byose bigeze ahashimishije aho bari biteguye isaha n’isaha kuba bagenda. Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, ibihugu bitanu birimo Benin, Bahamas, Tchad, Bangladesh na Barbade bari bemeye kohereza abapolisi bo gufasha muri Haà¯ti.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *