Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yahinduye abantu umunani bagize guverinoma ye, maze yinjiza minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu biro by’icyahoze ari minisiteri y’intebe.
Ruto yavuze ko impinduka zari nkenerwa kugira ngo “tunoze imikorere kandi tunoze itangwa rya serivisi nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’ubuyobozi”.
Ruto yahuye n’imyigaragambyo mu gihugu hose kubera ubuzima bwarushijeho guhenda ndetse n’izamuka ry’imisoro kuva yatangira ubuyobozi muri Kanama 2022 nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Alfred Mutua yimuriwe muri minisiteri y’ubukerarugendo na za parike, naho minisitiri w’ubucuruzi Moses Kiarie Kuria yimurirwa muri minisiteri y’abakozi ba Leta.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yinjijwe mu nshingano z’ibiro by’Umunyamabanga wa mbere muri cabinet (Prime cabinet secretary), Musalia Mudavadi. Uyu ashinzwe gukurikirana no kugenzura politiki, gahunda n’imishinga bya guverinoma muri za minisiteri.
Mutua yagaragaye cyane mu cyifuzo cya Kenya cyo gutanga abapolisi 1.000 muri Haiti mu rwego rw’ubutumwa buhuriweho n’ibihugu bitandukanye byo kubungabunga umutekano Umuryango w’Abibumbye wemereye mu gufasha kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi twigaruriye umurwa mukuru w’iki gihugu.
Ruto yagiye ku butegetsi asezeranya guharanira inyungu z’abaturage bakennye, ariko abamunenga bavuga ko izamuka ry’imisoro kuri peteroli n’ubukode bw’amazu bizahaje Abanyakenya basanzwe bagowe no kubona ibicuruzwa by’ibanze nk’ifu y’ibigori.


