Kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Ukwakira 2024, Sena ya Kenya yatangiye kujya impaka ku kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua, nyuma gato y’aho urukiko i Nairobi ruteye utwatsi icyifuzo cye cyo guhagarika iki gikorwa.
Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu cyumweru gishize yari yatoye ku majwi menshi kweguza Visi Perezida Gachagua ushinjwa ibirego 11 bitandukanye bijyanye na ruswa no gukoresha nabi umwanya we.
Mu byo aregwa harimo gutera ubwoba umucamanza waburanishaga urubanza yaregwagamo nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Gachagua w’imyaka 59 yahakanye aya makuru kandi atangaza ko yifuza kuguma ku mwanya we kugeza igihe Sena izafata umwanzuro wo kumukuraho.
Abasenateri baramutse batoye ko yirukanwa, niwe waba ubaye umuyobozi wa mbere wa Kenya wirukanwe ku mirimo ye kuva icyo gikorwa cyongerwa mu itegeko nshinga ry’igihugu mu 2010.
Gachagua arinubira gushyirwa ku ruhande
Umunyemari ukomeye, Gachagua yari yarashoboye kwikuraho amahano ndetse n’ibirego bya ruswa mbere y’uko Ruto amuhitamo ngo biyamamazanye azamubere visi perezida mu 2022.
Vuba aha ariko, yakunze kwinubira gushyirwa ku ruhande na perezida, abari ku ruhande rwe bashinja Gachagua kuba yarashyigikiye imyigaragambyo ikomeye iyobowe n’urubyiruko yamagana izamuka ry’imisoro iherutse kwaduka mu gihugu hose muri Kamena.
Avuga ku ruhare yagize mu buyobozi bwa Ruto yagize ati: “Ubu mbonwa nk’igitoyi cy’isasu ryakoresheje.” “Barashaka kuntererana no gushyiraho undi, batitaye ku bushake bw’Abanyakenya.”
Abarenga bibiri bya gatatu by’abagize Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’abantu 349 batoye kwirukana Gachagua, ariko icyiciro gikurikira kirareba abagize inteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena bagomba gusuzuma ibirego byose Gachagua ashinjwa nyuma bagafata umwanzuro.


