Justin-Muturi-Biography-Speaker-National-Assembly-Kenya-Family-wife-Children-age-parents-Political-Career-Wealth-Business-Investments-Education-Photos-Videos-1

Kenya: Umuminisitiri yashinje inzego z’ubutasi gushimuta umuhungu we

MinisitiriUmunyamabanga wa leta muri guverinoma ya Kenya yashinje inzego z’ubutasi kuba zarashimuse umuhungu we muri Kamena umwaka ushize i Nairobi. Ubuhamya bwe bwahawe ishami rishinzwe ibyaha mu ntangiriro z’icyumweru, bwashyizwe ahagaragara. Justin Muturi ni umwe mu bagize guverinoma wa mbere wamaganye ku mugaragaro ishimutwa mu bamwegereye. Ni mu gihe ibirego byo gushimuta byiyongereye muri aya mezi kandi ugasanga leta ari yo itungwa intoki. 

Mu buhamya bwe, Justin Muturi agaruka ku kuri ibi, yavuze ko umuhungu we, Leslie, yari yagiye mu birori muri Kamena umwaka ushize i Nairobi, ubwo abantu bitwaje imbunda bipfutse mu maso bamushimutaga. Uyu Munyamabanga wa Leta ushinzwe imirimo kuri ubu, icyo gihe wari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, avuga ko nyuma yavuganye n’abapolisi bakuru n’abayobozi benshi kugira ngo abone umuhungu we. Amaherezo yaje kwemezwa n’umwe mu  bavuganye nawe ko afunzwe n’inzego z’ubutasi.

Igihe umuhungu we yari akomeje kubura, Justin Muturi ngo yagiye kureba Perezida William Ruto. Uyu ngo yahamagaye umuyobozi w’ubutasi, bivugwa ko yaje kwemeza ko bafashe umuhungu wa minisitiri. Umukuru w’igihugu yasabye ko yarekurwa. Nyuma y’isaha imwe, Leslie yasubiye mu rugo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Ubu buhamya buje kongera amakenga ku ruhare rw’abayobozi mu ishimutwa riherutse kubera muri Kenya. Mu Kuboza, abashinzwe kugenzura abapolisi bari bamaze kwerekana ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ishimutwa “bivugwa ko rikorwa n’abapolisi”.

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Kenya ivuga dosiye 80 zo gushimutwa zimaze kwandikwa kuva imyigaragambyo yo kwamagana guverinoma yaba. Igipolisi gihakana uruhare rwose rw’abapolisi bacyo muri ibyo bikorwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *