Polisi yo mu gihugu cya Kenya irashinjwa kuba inyuma y’urupfu rw’umumotari wapfuye atwaye moto nyuma y’uko imwirutseho imuhora kutubahiriza ibwiriza ryo kuguma mu rugo muri ibi bihe byo guhangana na Coronavirus.
Ibi byabereye ahitwa Isiolo muri Kenya ubwo polisi ya Kenya ikomeje gushinjwa gukoresha imbaraga z;umurengera mu guhana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus yirutse ku mugabo witwa Kithinji wari utwaye moto akagera ubwo agwa akitaba Imana.
Ababonye aho byabereye babwiye Daily Nation ko imodoka irimo abapolisi yirutse ku mumotari yabona bagiye kumufata agahita ashaka gukatira mu wundi muhanda mubi w’igitaka wari hafi aho ari naho yahise yitura hasi akitaba Imana.
Aya makuru yemejwe na Joseph Asugo, Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Buuri wavuze ko ibi byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri zo kuwa Gatanu, Umurambo wa nyakwigendera ukaba warahise ujyanwa mu buruhukiro bw’bitaro bikuru bya Isiolo gusa ahakana ko abapolisi batigeze bamwirukaho ahubwo ko yababonye akiruka abahunga.
Abaturage ba Kenya cyane cyane abatuye muri aka gace bababajwe n’uru rupfu bakomeza kumvikana bashyira mu majwi igipolisi cyo muri iki gihugu gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus mugihe bavuga ko ababa bananiwe kuyubahiriza aria baba babona bagiye kwicwa n’inzara bagahitamo gusohoka kuko ngo ntacyo Leta iri gukora ngo abatishoboye babone ikibatunga.
Icyorezo cya Coronavirus kimaze kwibasira abantu 42 muri Kenya umwe muribo akaba yaratangajwe ko yakize mugihe undi umwe yamaze guhitanwa nacyo, muri rusange abarwayi basigaye bakaba ari 40.
Ibi byatumye Guverinoma ya Kenya ifata ingamba zirimo kubuza abantu kuva mu ngo zabo no guhagarika ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi.


