Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya Eldoret mu gihugu cya Kenya yateye icyuma umukunzi we ubwo bari mu icumbi riri hafi y’ikigo nyuma y’amakimbirane ashingiye ku rukundo .
Abapolisi bashinzwe ubugenzacyaha ( DCI ) barimo gukora iperereza ku byabereye muri iri icumbi risanzwe ari iry’abanyeshuri b’abakobwa.
Uyu ukekwaho icyaha witwa Elikana Kiplagat Korir yaje kugerageza kwiyahura yitera icyuma mu gatuza ariko aratabarwa ajyanwa mu bitaro.
Polisi ikeka ko ibi bintu byabaye kuri iki Cyumweru gishize byatewe n’urukundo rurimo abantu batatu rwatumye abo banyeshuri bombi batongana igihe runaka mbere y’ubwicanyi nk’uko tubikesha urubuga The Star rwandikira muri Kenya.
Umuyobozi wa polisi muri Soy, Henry Zuma, yatangaje ko ukekwa nawe umeze nabi yahise ajyanwa mu bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital kugira ngo avurwe.
Zuma ati: “Abapolisi bacu basuye aho hantu bakuramo umurambo. Iperereza rirakomeje ”,
Zuma yavuze ko nyir’amacumbi yihutanye ukekwaho icyaha mu bitaro nyuma yo kwinjira ku ngufu muri iyo nzu yari irimo imvururu.
Amacumbi aherereye muri Centre ya Sogome yegeranye na Kaminuza ku muhanda wa Eldoret-Ziwa.
Ati: “Twabuze umukobwa ukiri muto cyane nyuma y’ibikekwa ko ari inyabutatu y’urukundo. Ukekwaho icyaha washatse kwiyahura yitera icyuma yakoresheje yahise ajyanwa mu bitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital (MTRH) kugira ngo avurwe. ”
Abayobozi ba DCI bakuye icyuma cyo mu gikoni cyuzuye amaraso ahakorewe ubwicanyi.


