Visi-Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, kuri uyu wa Gatanu ubwo yari kuri Stade ya Mathioya mu ntara ya Murang’a; yari akubiswe n’umuturage atabarwa n’abarinzi be.
Dr Ruto ari mu ntara ya Murang’a n’iya Nyeri, yaganiriye n’abaturage ba Kenya kuri gahunda zitandukanye zo kubateza imbere no kubongerera ubushobozi.
Ubwo uyu Visi-Perezida yavaga kuri Stade ya Mathioya ahari hateraniye imbaga y’abanya-Kenya yerekeza ku modoka ye, umuturage utamenyekanye amazina yasohotse mu bantu ashaka kumukubita, atabarwa n’abarinzi be bari hafi aho.
Amafoto akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo mugabo wari wambaye inkweto za bodaboda, ipantaro y’umukara n’umupira w’imbeho w’amaboko magufi inyuma y’ishati; ahanganye n’abarinzi batanu ba William Ruto.
Uwashatse gukubita Visi-Perezida wa Kenya yarushijwe imbaraga n’abarinzi be ntiyagera ku mugambi we.
Cyakora bwo n’ubwo byagaragaraga ko uriya mugabo yashakaga gukubita Ruto, umukozi we ushinzwe itumanaho yavuze uriya mugabo atashakaga kumukubita, ko ahubwo yashakaga kumuha agasashe k’icyayi.


