Kenya: Visi Perezida Gachagua ushobora kweguzwa yafashwe n’uburwayi

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, impaka ku kweguza Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, zahagaritswe mu buryo butunguranye nyuma y’uko Gachagua ananiwe kwigaragaza mu nama ya nyuma ya saa sita.

Byari biteganijwe ko Gachagua yitaba Sena iri kujya impaka ku kibazo cye nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane, ari nawo wari umunsi wa nyuma w’impaka zatangiye ejo kuwa Gatatu nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.

Icyakora, itsinda rye ry’abanyamategeko riyobowe n’umunyamategeko mukuru, Paul Muite, ryavuze ko babonye amakuru avuga ko DP yafashwe n’uburwayi none yajyanwe mu bitaro.

Muite yagize ati: “Ikibabaje ni uko visi perezida yafashwe n’uburwayi akaba ari mu bitaro. Uku ni ukuri kubabaje.”

Muite yasabye Perezida w’Umutwe wa Sena, Amason Kingi, guha umwanya itsinda rye ry’abanyamategeko kugira ngo bakurikirane uko ubuzima bw’umukiriya wabo bwifashe.

Muite ati: “Icyifuzo cyanjye n’uko mwampa umunsi wose usigaye kugira ngo nsuzume uko visi perezida ameze hanyuma ngaruke saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma yo kumubona no kuvugana na muganga.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *