3a778300-d1fc-11f0-a892-01d657345866

Kenya yacyuye abaturage bayo bari bamaze igihe barwana intambara y’u Burusiya na Ukraine 

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yacyuye abaturage bayo babarirwa muri 18 bari bamaze igihe bifashishwa n’u Burusiya mu ntambara burwanamo na Ukraine.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibibazo by’Abanyakenya baba mu mahanga mu itangazo yasohoye, yavuze ko mu bakiriwe bamwe bari bafite ibikomere, nyuma yo kwisanga mu kigo cya gisirikare mu Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yavuze ko aba baturage bacyuwe binyuze mu bikorwa bya dipolomasi byahujwe na Ambasade ya Kenya i Moscow, maze bagasubizwa mu gihugu bakoresheje impapuro z’agateganyo z’ingendo hagati ya Kanama n’Ukuboza uyu mwaka.

Mu kwezi gushize, Mudavadi yihanangirije ko imiyoboro yo gushaka abasirikare igamije Abanyakenya igikomeje gukora, yungamo ko Abanyakenya barenga 200 bashobora kuba barinjijwe mu gisirikare cy’u Burusiya kuva intambara yatangira mu 2022.

Kenya ivuga ko abacyuwe bose bazahabwa ubufasha mu by’imitekerereze no mu buzima bwo mu mutwe, ndetse bakazinjizwa muri gahunda yo kongera kubasubiza mu buzima busanzwe, iyobowe n’Urwego rwa Leta rushinzwe Abanyakenya baba mu mahanga.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu rinavuga ko Kenya iri gukorana n’u Burusiya mu biganiro bigamije kurekura no kugarura abandi baturage bagizweho ingaruka, ndetse ikaba inaganira na Ukraine ku byerekeye Abanyakenya bivugwa ko bafunzwe nk’imfungwa z’intambara.

Icyakora n’ubwo Leta ya Kenya ivuga ko irimo gukora ibishoboka byose ngo ibikorwa nk’ibi bihagarare, Paul Adoch, umuyobozi wa Trace Kenya, umuryango uharanira kurwanya icuruzwa ry’abantu, yabwiye RFI ko ingamba zishyirwaho azifata nk’izitagihagije.

RFI ikomeza ivuga ko mbere y’uko hakurikira abajyanwa ku rugamba, hagaragaye n’ibibazo by’abagore binjijwe ku gahato gukorera mu nganda za gisirikare.

Yongeraho ko raporo yo mu 2025 ku icuruzwa ry’abantu, yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ku bakobwa b’Abanyakenya b’imyaka iri hagati ya 18 na 22, bakoreraga mu nganda zikora drones z’u Burusiya, mu gihe bo batekerezaga ko bagiye gukurikirana amahugurwa y’umwuga.

Paul Adoch asaba ko hashyirwaho “itegeko rigena kandi rigenzura imirimo ikorerwa mu mahanga.”

Umushinga w’iryo tegeko watanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya umwaka ushize, ariko uracyategereje kuganirwaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *