Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari, ubucuruzi n’inganda muri Kenya, Lee Kinyanjui, yatanze umuburo avuga ko igihugu cye gishobora kwihorera ku cyemezo cya Tanzaniya cyo kubuza abanyamahanga gukorera imishinga mito no gutangira serivisi zimwe na zimwe ku butaka bwa yo.
Kenya irahamagarira Tanzaniya guhindura itegeko ribuza abatari Abanya-Tanzaniya gukora ibikorwa muri serivisi zigera kuri 15, harimo gukora ndetse no gutunga inganda ziciriritse n’inganda nto, bizagira ingaruka ku bucuruzi n’abacuruzi bo muri Kenya.
Iteka, rikubiyemo ibihano bikomeye ku muntu utazabyubahiriza, ryahise ritangira gukurikizwa usibye ku bari bafite uruhushya.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Kinyanjui yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Nairobi, ko igikorwa cya Tanzaniya kidafite ishingiro kandi kinatesha agaciro intego nyamukuru yo kwishyira hamwe mu bukungu mu karere hashingiwe ku masezerano y’isoko rusange.
CS yagize ati: “Ntidushobora kubishyira ku ruhande (kwihorera), ariko ibyo bizaba uburyo bwa nyuma turashaka kubanza gukoresha diplomasi kandi twizera ko Tanzaniya izahindura icyemezo.”
Kenya kandi yashinje Tanzaniya ko yashyizeho imisoro myinshi yagize ingaruka mbi ku bicuruzwa bya Kenya bituma bidahiganwa n’ibindi ku isoko.


