Kera kabaye Diamond Platnumz yeruye, atangaza impamvu yanze kuza gutaramira i Kigali

Umuhanzi Naseeb Abdul Djuma uzwi mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, yatangaje ko kuba abateguye igitaramo yagombaga kuza kiririmbamo i Kigali batari ‘Serieux’ ari byo byatumye yanga kucyitabira.

Uyu muhanzi uri mu bafite izina riremereye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga gutaramira abanya-Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022; mu gitaramo cyari cyiswe ‘One People Concert’.

Ni igitaramo cyari cyateguwe na Company yitwa East Good, kikaba cyagombaga kubera muri BK Arena i Remera.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 22 Ukuboza ni bwo byari biteganyijwe ko Diamond Platnumz agera i Kigali, gusa byageze mu masaha y’umugoroba abari bagiye kumwakira i Kanombe bamutegereje baraheba.

Nyuma y’uko uyu muririmbyi ananiwe kugera i Kigali, byabanje kuvugwa ko yari agitegereje ko indege ye ihabwa uruhushya rwo kugwa no guparika ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye.

Diamond Platnumz mu butumwa yanyujije kuri ‘Story’ ye ku rubuga rwa Instagram, yashinje abari bateguye kiriya gitaramo kutagira gahunda.

Ati: “Bitewe no kutagira gahunda n’uburangare bw’uruhande rw’abari bateguye igitaramo, mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu cyagombaga kubera i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 23 Ukuboza kitakibaye.”

Diamond yavuze ko itsinda ry’abashinzwe gukurikirana inyungu ze ndetse n’abanyamategeko be bari gushakira umuti ibibazo byabayeho.

Yunzemo ati: “Mfite icyizere ku gitaramo gitaha, nzabatangariza itariki nshya y’igitaramo cyanjye i Kigali. Simba arabakunda cyane Rwanda, tuzabonane vuba.”

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko Diamond ananiwe kugera i Kigali ejo ku wa Kane, byari byitezwe ko afata indege ikamuzana i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’umwe mu bamutumiye, gusa ngo yanze guhaguruka atarahabwa 80% y’amafaranga bari bumvikanye.

Bivugwa ko uyu muhanzi yanze ibyafashwe nko guhuzagurika kw’abari bamutumiye muri iki gitaramo cyaje kongerwamo ibindi bikorwa bitumvikanyweho.

Muri byo ngo harimo urupapuro rwasohowe n’akabari kavuga ko uyu muhanzi yagombaga kugafungura ku mugaragararo mu ijoro ridasanzwe ari kumwe na ShaddyBoo, ibyo yafashe nko kumusuzugura.

Muri ako kabari kandi ngo yagombaga gusangira n’abakunzi be kuri Frw Miliyoni 10 mu minota 30, atungurwa no kubona banditseho ngo “arafungura akabari ku mugaragaro.”

Uyu muhanzi kandi mu byatumye yijujutira gufata indege ngo aze mu Rwanda harimo igikorwa yabwiwe cyo kujya kwifotozanya n’ikipe ya Rayon Sports mu Nzove.

Mu bisa n’amananiza, Diamond yari yasabye ko ahaguruka muri Tanzania amaze guhabwa 80% ya Miliyoni 124 z’u Rwanda yari yemerewe.

Yasabye kandi abateguye iki gitaramo kwishyura itsinda ry’abagomba kumucurangira no kubitaho 100%, ndetse ibijyanye n’amajwi bigakorwa n’abitwa Alpha Entertainment iri muri Kompanyi zihenze zitanga iyi serivisi mu Rwanda, ibyo abateguye iki gitaramo batubahirije.

Hari amakuru kandi avuga ko hari uwariye akara Diamond Platnumz ko mu gihe yagera mu Rwanda yahitira mu Bugenzacyaha akabazwa ibya Frw miliyoni 7 ya Mico The Best yariye mu mwaka wa 2013 agakwepa igitaramo yari yamutumiyemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *