Amakuru aturuka i Luanda aravuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 15 Ukuboza bazahurira muri uriya mu murwa mukuru wa Angola.
Ni mu nama y’inyabutatu abakuru b’ibihugu byombi nta gihindutse bazahuriramo na Perezida João Lourenço wahawe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’umuhuza mu bibazo bya Politiki bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni inama igiye kuba nyuma y’ikiganiro cyo kuri telefoni ba Perezida Kagame na Lourenço baheruka kugirana na Lourenço.
Iki kiganiro na cyo cyakurikiye inama ya gatandatu ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC na Angola baheruka guhuriramo.
Ni inama yasize u Rwanda na Congo byemeranyije ku nyandiko ya gahunda y’ibikorwa bya gisirikare bigamije gusenya umutwe wa FDLR Kinshasa imaze igihe yarinjije mu ngabo zayo.
U Rwanda rugaragaza imikoranire y’uyu mutwe n’Ingabo za RDC nka nyirabayazana y’ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC.
Ni RDC ku rundi ruhande irushinja guha ubufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwayo.
Ba Perezida Kagame na Tshisekedi bagombaga kuba barahuye muri Gashyantare uyu mwaka, gusa birangira bidakunze.


