Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ku nkuru y’uko umuhanzikazi Taylor Swift yambitswe impeta n’umukinnyi wa NFL wegukanye igikombe cya Super Bowl, Travis Kelce.
Aba bombi batangaje ibyo ku wa 26 Kanama 2025 ku rubuga rwa Instagram, bikurura ibyishimo n’impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Mu nama ikomeye Trump yari arimo hamwe n’abagize guverinoma ye, umunyamakuru yamubajije icyo atekereza kuri iyi nkuru yavuzwe nk’“inkuru ya mbere y’imyidagaduro mu mwaka”.
Trump yasubije ati: “Ndabifuriza amahirwe masa. Ntekereza ko Kelce ari umukinnyi mwiza kandi umuntu mwiza. Na Taylor ni umuntu ukomeye. Ku bw’ibyo, ndabifuriza amahirwe mesa mu buzima bwabo bushya.”
Iyi mvugo ya Trump yatunguye benshi, kuko ku ya 15 Nzeri 2024 yari yanditse ku rubuga rwe Truth Social amagambo akomeye agira ati: “NANGA TAYLOR SWIFT!” ibyo yabivuze nyuma y’uko uyu muririmbyi yashyigikiye Kamala Harris, wahoze ari Visi Perezida, mu matora yo mu 2024.
Si ibyo gusa, mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Trump yari yongeye kwibasira Taylor Swift amwita “utakigezweho” (no longer hot).
Nubwo bimeze bityo, ubu Perezida Trump asa n’uwahinduye imvugo, kuko yashimangiye ko abifuriza umubano mwiza n’iterambere mu buzima bushya.


