Umunyamakurukazi Sandra Umuhoza yarekuwe by’agateganyo n’ubutabera bw’u Burundi, nyuma y’iminsi 685 yari amaze afunzwe.
Ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe ni bwo uyu munyamakurukazi yarekuwe, nyuma y’icyemezo cyo kumurekura cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ngozi, ku wa 27 Gashyantare.
Icyakora n’ubwo yarekuwe, ntabwo yemerewe gusohoka mu gace atuyemo.
Sandra Umuhoza w’imyaka 43 y’amavuko, yari yaratawe muri yombi muri Mata 2024. Icyo gihe yakoreraga ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cya Nova Burundi.
Ubwo yatabwaga muri yombi yashinjwaga gusangiza amakuru mu itsinda ryigenga rya WhatsApp yerekeye intwaro abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD barimo baha urubyiruko rwo mu Burundi.
Ifungwa rye ryaravuzwe cyane ndetse ryamaganwa n’ibitangazamakuru ndetse n’imiryango yiganjemo iharanira ubwisanzure bw’abanyamakuru.
Muri Mutarama uyu mwaka, Sandra Umuhoza yakatiwe imyaka ine y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha birimo “guhungabanya ubumwe bw’igihugu n’urwango rushingiye ku moko.”
Iki cyemezo cy’urukiko cyanenzwe cyane n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka mu itangazo wasohoye nyuma y’irekurwa rye, wavuze ko “wakiriye neza” iri rekurwa, unasaba ubutabera bw’u Burundi “gukuraho ibirego byose” kuri Sandra Muhoza, mu gihe icyemezo gishya cy’ubujurire cyitezwe bitarenze ku ya 20 Werurwe.
Komite ishinzwe kurengera abanyamakuru (CPJ) na yo yishimiye irekurwa rye ry’agateganyo, ariko igaragaza ko ridakuraho ” akarengane Sandra Umuhoza yakorewe.”
Umuyobozi wa gahunda ya CPJ muri Afurika, Muthoki Mumo, yashimangiye ko Umuhoza azagira “kwishyira ukizana nyako ari uko yahanaguweho ibyaha byose”.