Kevin Hart uzwi cyane mu gusetsa no gukina filime yatangaje ko azahora yishimira ikaze n’urukundo yakiranywe nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda.
Ku wa kabiri, tariki ya 18 Nyakanga, Kevin Hart, ari kumwe n’umugore we Eniko Hart hamwe n’abana be, bagaragaye bwa mbere i Kigali, basura inzu icuruza ibijyanye y’imyambarire izwi cyane yitwa Haute Baso.
Uyu mu nyarwenya abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yishimiye ko yakiriwe neza bikamushimisha n’umuryango we, bityo ko azahora akunda u Rwanda.Yagize ati””Harts irashaka gufata umwanya wo gushimira u Rwanda.Umuryango wanjye uzahora wishimira ikaze mwaduhaye,turabakunda mwese.”
Muri iyo videwo, Kevin Hart n’umuryango we bagaragaye bazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu harimo na Pariki y’Ibirunga ndetse na Parike ya Akagera n’ibindi.
Mu gihe bamaze mu Rwanda, umuryango wa Hart wasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda rwa Kigali ku Gisozi.


