Khloé Kardashian yatangaje ko agikurikiranwa n’abaganga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kubera igihe gikomeye yanyuzemo akiri umwana ubwo yumvirizaga nyina ari gusambana.
Mu kiganiro Khloé in Wonder Land, yavuze uko yigeze kwihisha munsi y’igitanda cy’umubyeyi we, Kris Jenner n’umugabo we Bruce Jenner maze akumva ibyo bakoraga mu buriri. Yavuze ko icyo gihe cyamugizeho ingaruka zikomeye mu mutwe.
Nyina, Kris Jenner yavuze ko bitari bikwiye kumugiraho ingaruka zikomeye, ariko Khloé we avuga ko ari ibintu bigoye kwibagirwa.
Kris na Bruce Jenner bashakanye mu 1991, baza gutandukana mu 2014. Khloé ni umwe mu bana batandatu ba Kris Jenner akaba yaramubyaranye na Robert Kardashian.


