Ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba bifatanyije ryagabye ibitero ku birindiro bya M23 muri Kibumba biba ngombwa ko yirwanaho inarinda abaturage, igikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Benjamin Mbonimpa avuga ko ari ukurenga ku gahenge no gusuzugura umuryango mpuzamahanga n’Abanyekongo.
Kuri yu wa Gatatu itariki 27 Ukuboza ku gicamunsi nbwo hatangiye kumvikana amakuru y’imirwano i hagati ya M23 na FARDC i Kibumba, aho muri iri joro amakuru aturuka aha agaragaza ko imirwano ikomeje.
Abinyujije kuri twitter, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa yagize ati “Ihuriro ry’ingabo z’ikibi ryatangiye kugaba ibitero ku birindiro byacu. M23 ihanganye n’ibitero kandi irinda abaturage. Uku kurenga ku mugaragaro guhagarika imirwano ni agasuzuguro kuri bose: Umuryango Mpuzamahanga, AU n’Abanyekongo.
Ku ruhande rwe Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa, yagize ati “Kugeza ubu, Ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa riyoboye ibitero ku birindiro byinshi bifitwe ingabo z’impinduramatwara muri Congo, ARC / M23 mu gace ka Kibumba no mu turere tuhakikije”.
Amakuru aturuka muri aka gace agera kuri Bwiza, aravuga ko abaturage b’abasivili babangamiwe cyane n’ibisasu bitarobanura. Abenshi bavuga ko icyizere cyabo ari ukubona ingabo za M23 zifata inshingano zazo no kurinda abaturage, nkuko byasezeranijwe na perezida Bertand Bisimwa.


