Ingabo za Kenya ubwo zafashaga uyu mubyeyi wari ku gise

Kibumba: Ingabo za Kenya zabyaje umubyeyi wari ku gise

Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zafashije umubyeyi wo muri Kibumba kubyara.

Ibiro by’izi ngabo bisobanura ko nyuma yo gufasha uyu mubyeyi tariki ya 26 Gicurasi 2023, yajyanwe ku kigo nderabuzimacya Kanyarucinya kugira ngo ahabwe ubundi bufasha.

Nyuma yo kwitabwaho, ingabo za Kenya zamuherekeje mu rugo, zimuha n’ibiribwa birimo agafuka k’umuceri, nk’uko bigaragara mu mafoto yagiye hanze.

Ingabo ziri mu butumwa bwa EAC zivuga ko zikomeje kurinda abasivili, imihanda minini n’urujya n’uruza, rikanatanga ubutabazi aho bukenewe, ibi byose bigakorerwa mu bice zigenzura.

Ingabo za Kenya ubwo zafashaga uyu mubyeyi wari ku gise
Ingabo za Kenya ubwo zafashaga uyu mubyeyi wari ku gise

Ingabo za Kenya ubwo zaherekezaga uyu mugore, zimutwaje n'ibiribwa
Ingabo za Kenya ubwo zaherekezaga uyu mugore, zimutwaje n’ibiribwa

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *