Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wasezeranyijwe ko utagabwaho ibitero mu gihe watangira kuva mu birindiro wafashe mu gihe cya vuba.
Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa operasiyo Sokola 2, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, iyi ngingo iri mu byaganiriweho ubwo M23 yakiraga intumwa z’ingabo za RDC, iz’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, iza MONUSCO, iz’urwego rushinzwe umutekano wo ku mipaka n’uruyoborwa n’umusirikare wa Angola.
M23, nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wayo ku rwego rwa politiki Lawrence Kanyuka, yakiriye izi ntumwa mu birindiro byayo bya Kibumba tariki ya 12 Ukuboza 2022.
Radio Okapi yatangaje ko Lt Col. Ndjike yasobanuye ko M23 yabwiye izi ntumwa ko ifite impungenge ko mu gihe yaba isubiye mu birindiro yahozemo mbere, ingabo za Leta ya RDC zayigabaho ibitero.
Izi ntumwa ngo zagiyeyo gusezeranya M23 ko itazagabwaho ibitero, niyubahiriza iki cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere mu nama yabereye muri Angola.
Lt Col. Ndjike yagize ati: “M23 yashatse guhura n’abayobozi bo muri EAC kugira ngo ibagezeho impungenge z’uko mu gihe yaba mu bice yafashe vuba, ishyira mu bikorwa ibyemezo by’abakuru b’ibihugu bahuriye mu nama i Luanda, FARDC yayigabaho ibitero. Uku guhura kwari kugamije gusezeranya M23 ko itazagabwaho ibitero na FARDC.”
Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen. Constant Ndima Kongba, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Ukuboza, yasobanuye ko nta kindi cyagenzaga izi ntumwa, keretse gusa kugenzura niba M23 yubahiriza ibi byemezo.
Bigaragara ko ibiganiro bya M23 n’izi ntumwa bitapfundikiwe kuko Kanyuka yatangaje ko uyu mutwe witwaje intwaro utegereje kongera guhura na zo.



