Abaturage batuye mu murenge wa Gahanga akagari ka Kagasa mu karere ka Kicukiro baraye bahagaze kubera imvura yaraye iguye mw’ijoro ryakeye rishyira ku wa Mbere wa tariki 25 Ugushyingo 2024, yasize ibangirije ibintu mu mazu yabo cyane cyane abatuye mu mudugudu wa Kiyanja.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko amazi yabateye yaturutse muri za rigori zituruka mu macumbi mashya ari kubakwa bivugwa ko yari ayo gucumbikira impuzi zo mu Bwongereza.

Musanabera,izina ryahinduwe kubera umutekano we,avuga ko bagejeje iki kibazo cy’amazi abatera aturutse kuri aya mazu, anyuze muri rigori nazo zubatswe ari ntoya cyane zidafite ubushobozi bwo kwakira no kuyobora ingano y’amazi ahamanukira.
Ati :“Ikibazo ahanini n’uko bubatse ruhurura ntoya ugereranije n’amazi ava mu misozi.Ushobora kwibaza niba ahantu dutuye ari mu manegeka,kandi atari byo.

Muri rusange igikuba cyacitse noneho abantu bafite ubwoba ko hashobora kugwa indi mvura noneho ngo bahita basohoka mu mazu yabo bakajya ku misozi ahirengeye.
Ubwo umunyamakuru yahageraga yasanze abaturage bakirwana no kuyora ibyondo byinshi mu mazu, abandi bari kwanikiriza ibyangijwe n’amazi harimo cyane cyane ibikoresho byo mu nzu.

Abaturage barasaba ko ubuyobozi bwa kwita ku kibazo cy’amazi aturuka muri ayo mazu ari kubakwa, bivugwa ko yagombaga gutuzwamo abaturage binjira ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko,cyangwa bakabimura bakabashakira ahandi batura hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubuyobozi bw’akarere bamenye iby’aya makuru ndetse ubwo twakoraga iyi nkuru bari batangiye gutegura itsinda rigiye kugenzura no kureba iki kibazo uko gihagaze.


Inzego zitandukanye z’ubuyobozi, zikomeje gusaba abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, birinda ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga bitewe n’ibiza.[uruvugiro]



