Umusore witwa Etienne Ntacyabukura, wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yishwe atewe amabuye ari kumwe n’umukunzi we bateganyaga kurushinga, ubwo bateguraga ibijyanye n’ubukwe bwabo. hagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, nibwo uyu musore Ntacyabukura wari kumwe n’umukunzi we yatewe amabuye kugeza ubwo ashizemo umwuka. Amakuru ava mu Murenge wa Kigarama avuga ko yatewe amabuye kugeza ubwo apfuye ahagana saa tatu z’ijoro, mu kibuga cya GS Bwerankori, ishuri riri mu Murenge wa Kigarama ari kuganira n’umukunzi we. Biravugwa ko umukobwa yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho mu gihe umurambo w’umusore wajyanywe ku bitaro by’akarere ka Gasabo ku Kacyiru mu gihe iperereza ryatangiye ngo hamenyekane amakuru nyayo y’urwo rupfu.


