Kidum yatangaje ko atagiye muri Kenya kubera impamvu za politike

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi cyane muri muzika ya Africa y’iburasirazuba nka Kidum Kibido ubwo yageraga mu Rwanda yahakaniye itangazamakuru amakuru yamuvugwagaho ko yaba yaragiye kuba muri Kenya kubera ibibazo bya politike.

Ubwo yageraga i Kanombe, uyu muhanzi yakiriwe n’ibitangazamakuru bitandukanye maze abazwa ibibazo bijyanye na muziki y’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho.

Umunyamakuru yabajije Kidum ku cyo atanganza ku makuru yandikwa mu binyamakuru byo muri Afurika y’Uburasirazuba, bitangaza ko we n’umuryango we baba muri Kenya kubera ibibazo bya Politike.

Yahise abyamaganira kure ahakana ayo makuru. Yagize ati “Oya oya, nagiye muri Kenya 1995, hashize imyaka 28, niho abafana bamenyeye kuko mu Burundi sinari nzwi. Kenya niho iwanjye kuko niho nabyariye abana kandi ni naho nshakira umugati.”

Akomeza agira ati “Politike twese twarayigeze, mu Rwanda hari igihe yari ikomeye yica n’abantu, mu Burundi hari igihe yari ikomeye yica n’abantu, rero Politike ni nk’umuyaga uza ukagenda imeze nk’imvura igwa ikagenda. Ubu mu Rwanda ni amahoro no mu Burundi ni amahoro.”

Abajijwe ku mikoranire y’abahanzi bo mu Rwanda no mu Burundi, Kidum yavuze ko basangiye ibintu byose kuko ubundi cyari igihugu kimwe kubera ko baririmba n’ururimi rumwe.

Ati “Mu by’imiziki twese turi mu gihugu kimwe, impamvu imiziki y’u Rwanda yumvikana no mu Burundi, ni uko bumva ibyo bavuga, abantu ni bamwe, kera cyari igihugu kimwe. Abanyamahanga ntibashobora kudutandukanya kuko dusangiye ururimi kandi n’amatiku turayasangiye.”

Kidumu aje mu Rwanda gutaramira mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gitegurwa giteganyijwe kuba tariki 24 Gashyantare 2023, azahuriramo n’itsinda rya B2C ryo muri Uganda na Confy w’umunyarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *