Abagize Inteko Ishinga Amategeko baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth muri Afurika bateraniye mu Rwanda mu mahugurwa y’iminsi itatu yerekeye ubukangurambaga ku buringanire. Amahugurwa ni umwanya w’abanyamuryango wo gutekereza ku buryo bwo kuzamura uburinganire no kongerera ubushobozi abagore.

Perezida w’ihuriro ry’Abagore bo mu Inteko Nshinga Amategeko muri Commonwealth (CWP) mu karere ka Afurika, Hon. Ndangiza Madina, yagize ati: “iyi nama irenze kuba inama y’abadepite b’abagore gusa. Ni ikigaragaza neza ko twiyemeje guhuriza hamwe guteza imbere uburinganire n’iterambere ry’umugore.

Izi ntabwo ari intego nziza gusa, ahubwo ni indangagaciro z’ibanze zishimangirwa n’umuryango wa Commonwealth kandi zishyigikirwa n’Ishyirahamwe ry’Abadepite bo muri Commonwealth (CPA), cyane cyane binyuze mu karere kayo ka Afurika ndetse n’Ihuriroo ry’Abadepite b’abagore bo muri Commonwealth (CWP). ”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude, yatangaje ko uburinganire busaba mbere na mbere ubushake bwa politiki butajegajega.
Yakomeje agira ati: “Niyo mpamvu, ari byiza cyane kubana namwe mwese kuko ibi biduha amahirwe yo kujya mu biganiro bikungahaye kandi bitandukanye, tugasangira ibyo twiboneye, imikorere myiza, mu gihe twigiranaho kugira ngo dushimangire imbaraga zacu mu guteza imbere uburinganire.”

Ku munsi wa mbere w’amahugurwa kuri uyu wa Kabiri ushize watanze urubuga ku badepite kugirango basangizanye ubunararibonye n’imikorere myiza ku bijyanye n’amategeko azana impinduka mu bijyanye n’uburinganire. Ibiganiro byibanze ku ngingo ebyiri z’ingenzi: Kongera imikorere y’abadepite b’abagore mu iterambere ry’igihugu n’akarere mu ishyirwaho ry’amategeko y’inyongera ashyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore ndetse no kongerera ubushobozi abagore.

Ku munsi wa kabiri w’amahugurwa y’ubukangurambaga bwa CWP kuri uyu wa Gatatu, Abadepite baganiriye ku buryo bwo gushyiraho uburyo bw’inzego zishinzwe kubazwa ibijyanye n’uburinganire bw’umugabo n’umugore no gushakisha uburyo bwo gukurikirana kugira ngo politiki y’uburinganire ishyirwe mu bikorwa neza kandi ihamye.



