Kigali:Davido na Tiwa Savage bagiye kwegerezwa abafana b’inkwakuzi mu buryo bwihariye

Mu gihe hitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Kanama 2023 hateganyijwe isozwa ry’iserukiramuco ry’urubyiruko rya Giants of Africa rikazitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo Davido na Tiwa Savage, abafana bazahagera mbere bashyiriweho amahirwe.

Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakomeye baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho abafana bazacyitabira ariko bakagerara muri BK Arena mbere ya saa saba bazahabwa amahirwe yo gutsindira ticket yo kwifotoranya no gusabana n’ibyamamare birimo abahanzi bavuzwe haruguru.

Ni mu gihe Davido we yamaze kuhagera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho byitezwe ko azasusurutsa abizitabira ibi birori ariko akazaba atari we wenyine kuko na Bruce Melodie ari ku rutonde rw’abanyarwanda bazigaragaza imbere y’abakunzi be.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umuhanzi Diamond Platinumz, Masamba na Sherri Silver bari mu basusurukije ibyo birori biteganyijwe gusozwa mu mpera z’icyi cyumweru.By’umwihariko Diamond yanyuze abatari bacye muri iki gitaramo ariko nawe aza gutangaza ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda ruhagaze neza mu ngeri zitandukanye anashimira ubuyobozi bw’Igihugu.

Byitezwe ko Tiwa Savage nawe ahagera mu masaha macye ari imbere aho abatari bacye banyotewe no kubona uburyo yitwara ku rubyiniro dore ko yagiye anagaragara mu bitaramo bikomeye birimo ibyo ku mugabane w’i Burayi no muri Amerika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *