Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2020, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwira urutonde rw’amazina y’abagore n’abakobwa 15 byavugwaga ko 12 muri bo bafashwe baje gushaka serivisi zo kongeresha no kugabanyisha ibice by’imibiri birimo amabuno, amabere n’ibitsina.
Amakuru avuga ko aba bafashwe hagati ya saa 12h00’ na 15h00’, mu mudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka Niboye mu murenge wa Niboye w’Akarere ka Kicukiro, uru rutonde rukaba rwagaragaragaho imyaka ya buri umwe ndetse n’ibice baturukamo byiganjemo ibyo mu Mujyi wa Kigali.
Uru rutonde rwari ruherekejwe n’amafoto agaragaza abagore bari kwiyongeresha ibibuno, abandi bari kwiyongeresha amabere hakoreshejwe imashini wabonaga ko yakuruye ibere rikaba rirerire rihagaze.
Mu gushaka kumenya ukuri kw’aya makuru, Bwiza.com yavugishije Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, maze ruvuga ko narwo rwabonye uru rutonde rutambuka ku mbuga nkoranyambaga ariko ariko batazi imvano yarwo kuko ‘ntaho ruhuriye na RIB kuko atariyo yarukoze,’ nk’uko Umuvugizi wa w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabivuze.
Icyakora Umuvugizi wa RIB yemereye Bwiza ko Urwego rw’Igihugu Rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abagore babiri bakurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bakaba bafatiwe muri aka kagari ka Niboye nubwo yirinze kugira byinshi atangaza kuri bo kuko hakiri gukorwa iperereza.
Ati: “RIB yafashe abagore babiri bakurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Icyo cyaha gihanwa n’ingingo y’174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyi case (ikirego) rero iracyari mu iperereza amakuru arambuye azatangazwa iperereza rirangiye kuko ubu tubitanze byakwica iperereza. Iperereza nirirangira rwose tuzayabagezaho.”


