Haravugwa igikorwa cyo kwandika abaturage baba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bivugwa ko bashaka gusubira ku ivuko muri ibi bihe bya Guma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus. Abaturage bamwe bavuga ko iki gikorwa cyatangiye mu minsi mike ishize kiyobowe n’abayobozi b’umudugudu ndetse n’ab’amasibo. Umwe mu baturage utuye mu Mudugudu wa Gicikiza, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yatangarije bwiza.com ko umuyobozi w’isibo yazindukiye iwe, amusaba kwiyandikisha agasubira ku ivuko. Ni icyemezo avuga ko atarafata kugeza ubu. Uyu mugabo utashatse gutangaza amazina ye ati: “Twagize ikibazo, ibintu bimeze nabi ngo Leta yavuze ko abantu bagomba gutaha kandi dufite imiryango. Ubu umuyobozi w’isibo yazindutse aza kundeba ngo ko ntiyandikishije. Bavuga ko nta kintu umuntu ari bujyane kandi dufite imiryango. Umukuru w’isibo amereye nabi.” Uyu avuga ko we afite akazi kamutunze muri hoteli, akaba yari ategereje ko Guma mu Rugo irangira agatangira akazi. Yatangarije ko atumva impamvu y’uku kwandika. Uyu mugabo avuga ko ari inshuro ya kabiri ubuyobozi buje kumureba bumusaba kwiyandikisha mu bantu basubira mu cyaro. Ati: “Baje kundeba bwa mbere, mbabwira ko ari ibintu byo gutekerezaho. Mu gitondo yagarutse afite rogisitire n’ikaramu ambaza ngo ko ntiyandikishije kandi nari namubwiye ko nza kubitekerezaho.” Avuga ko we n’abo babana mu gipangu bumiwe bumvise ubusabe bw’ubuyobozi, bibaza uko bava i Kigali nta kintu na kimwe bajyanye bari bafite imiryango. Ati ” Batubwiye ko bagiye kutujyana mu ntara. Ngo udafite umuryango ajye kwa nyirabukwe, ni ibyo badusobanuriye twese mu gipangu baduteranyije.” Undi muturage utuye i Nyamirambo yabwiye Bwiza.com ngo: “Kuva ejo nanjye bamereye nabi.” Aba baturage biyongera ku banyarukiye ku rukuta rwa Twitter, bavuga ko ubuyobozi bw’imidugudu buri kubasaba kwiyandikisha ngo basubire mu cyaro. Bwiza.com kandi yavuganye n’Umuyobozi w’Umudugudu w’Inyarurembo, mu Kagari k’Amahoro, Umurenge wa Muhima, Mbabazi Djamila avuga ko: “Nta mabwiriza nakiriye yo kwandukura abajya mu cyaro. Ibyo ni ibyo abantu bivugira.” Umujyi wa Kigali ntiwatanze ayo mabwiriza Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku rukuta rwa Twitter, bwatangaje ko nta mabwiriza yo kwandika abantu bashaka kujya mu ntara bwigeze butanga. Ubu butumwa buragira buti: “Umujyi wa Kigali uranyomoza amakuru arimo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga asaba abaturage bifuza gusubira mu ntara kwiyandikisha. Turasaba ko abaturage bakomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Minisitiri w’Intebe. Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara Tel: 3260 #GumaMuRugo.” Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa asaba ko yahabwa umwanya akza gusobanura byinshi kuri iki kibazo. Bwiza.com iri butangaze ibyo uyu muyobozi avuga kuri iki kibazo. N’ubwo ubutumwa bw’Umujyi wa Kigali bwatanzwe kuwa Gatanu tariki 10 Mata, hari abayobozi b’imidugudgu n’ab’amasibo bavugwaho gushaka gukomeza kwandika abaturage babawira ko bazabajyana mu ntara. Ibi birerekana ko aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze nta makuru bafite ko nta mwabwiriza ariho kuri iyi ngingo. Haribazwa nanone niba abayobozi bashobora kwifata bakajya kwandika abaturage batabisabwe n’ababakuriye.





