Kigali: Hari abaturage bafite impungenge z’uko ‘Guma mu Rugo’ yasubizwaho

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bafite impungenge z’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera, bakaba batekereza ko Leta ishobora gusubizaho gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko imibare y’abandura yongeye kuzamuka haba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara.

Kuri uyu wa Mbere nibwo bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi benshi kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020. Abarwayi bose babonetse ni 59 barimo 33 bo mu karere ka Kirehe, 12 baboneka i Rusizi, Nyamasheke haboneka bane, Rubavu haboneka 3 naho abandi barindwi baboneka i Kigali.

Aba biyongera ku bundi bwandu bugera kuri 26 bwari bwabonetse ku Cyumweru, n’ubundi bumaze iminsi bugaragara cyane mu turere twa Rusizi na Kirehe (Rusumo), gusa ubu icyorezo cyamaze kwambuka muri utu turere gifata na Nyamasheke na Rubavu yari imaze igihe iri mu kato. Ni mugihe mu minsi ibiri yonyine mu Mujyi wa Kigali hamaze kuboneka ubwandu 13 bushya bushamikiye ku batwara abagenzi kuri moto.

Abaturage batandukanye baganiriye na Bwiza.com bagaragaje impungenge batewe n’iki cyorezo ko hashobora gusubiraho gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’imwe mu mirimo itandukanye bakora ikaba yakongera gufungwa, cyane cyane abamotari.

Uwitwa Mukanyandwi Daphrose ni umuturage wo mu karere ka Kicukiro agira ati ” Iki cyorezo gikomeje kuduteza ibibazo kuburyo inama niyongera guterana hashobora kuzafatirwamo ibyemezo bikomeye nk’ibyari byafashwe mbere ubwo cyari kikigera mu Rwanda. Birumvikana iterambere ryacu nk’abaturage ririmo kudindira ariko nta kundi byagenda kuko icya mbere ni ubuzima.”

Iradukunda Eric atuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Rwezamenyo. Avuga ko bishoboka ko Guma mu Rurugo yasubizwaho cyangwa ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali zigafungwa.

Ati “Ni ngombwa bitewe n’ubwinshi bw’abantu bakomeje kuboneka. Cyangwa bakaba bafunga ingendo hagati y’Imijyi n’intara.” Akomeza avuga ko nubwo biteye impungenge kuba bafunga cyane cyane ingendo aribyo byaba byiza kuko kuba icyorezo cyakomeza kwiyongera ‘arizo ngaruka za mbere twagira kurusha uko baba bafunze.”

Nsabimana Valens we ni umwe mu bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko kuba bagenzi be bakomeje kugaragaraho ubwandu bizatuma moto zongera gufungirwa mugihe hashize igihe gito zifunguriwe, ibintu byatuma ubuzima bw’abamotari bwongera kuba bubi bitewe n’uko babona ikibatunga n’imiryango yabo ari uko bagiye mu muhanda.

Ikigo cy’ikiguhu cy’Ubuzima , RBC cyo gikomeza gutanga ihumure ko abantu banduye bari gukurikiranwa hakamenyekana inkomoko y’ubwandu bwabo ku buryo abo bahuye nabo bagenda baboneka nk’uko Dr Nsanzimana Sabin yabitangaje kuri uyu wa Kabiri.

Dr Nsanzimana yabwiye RBA ko mu bantu 59 bagaragaye kuri uyu wa Mbere, 13 b’i Kirehe babonetse mu baturuka hanze batwara amakamyo n’ababafasha, muri Rusizi 12 bavuye mu Banyarwanda baherutse gutaha bava hanze kimwe n’abagize imiryango y’abanduye mu minsi ishize, aba Nyamasheke bahuye n’abanduye mu karere ka Rusizi, mugihe batatu ba Rubavu ari abatwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka. Abarwayi 7 babonetse muri Kigali bo ni ababanaga n’ababonetse ku Cyumweru, bakaba babanaga mu miryango no mu bipangu.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana tariki 16 yari yakomoreye ibikorwa bimwe na bimwe birimo ubukerarugendo n’amahoteli, iteganyijwe kuzongera guterana nyuma y’iminsi 15 ikagira izindi ngamba yigaho harimo no kuba insengero zafungurwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *