Umukinnyikazi wa filimi w’umunyarwanda, Emelyne yatangaje ko yigeze gukatira umugabo wari witeguye kumuha miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ngo baryamane.
Mu kiganiro yahaye shene ya YouTube ikorera mu Rwanda, Emelyne yavuze ko uwo mugabo yamwiyongoreje amwizeza ko amuha miliyoni eshatu mbere, hanyuma akamuha izindi ebyiri nyuma y’icyo gikorwa. Ariko ngo nubwo amafaranga yari menshi, yafashe icyemezo cyo kutagurisha ubuzima bwe.
Yongeyeho ko atari ubwa mbere ahura n’ibihe nk’ibyo, kuko mu ruganda rwa sinema abagabo benshi bakunze kumwiyegereza bamusaba imibonano mpuzabitsina mu buryo butandukanye, ariko ngo yahisemo kugendera ku mahame ye no kwirinda ibishobora kumutesha icyerekezo.
Iyi nkuru y’uyu mukobwa yashimangiye bimwe mu bigeragezo abakobwa bahura na byo muri sinema nyarwanda, aho bakunze gusabwa ibishingiye ku gitsina n’abagabo bababengutswe.


