Itangazo rimenyesha ko graduation yimuriwe tariki ya 27 Mutarama

Kigali-Rubavu: Abize muri UTB bahangayikishijwe no kudahabwa impamyabumenyi

Abanyeshuri bize bakarangiza amasomo mu ishuri rikuru rya UTB (University of Tourism, Technology and Business Studies) barasaba inzego zibishinzwe ko bakemurirwa ikibazo cyabo, bagahabwa impamyabumenyi kuko ngo kutazihabwa biragenda bibatesha amahirwe menshi.

Ni abanyeshuri barangije mu mwaka w’amashuri w’2021-2022. Itangazo ryari ryasohotse Bwiza ifitiye kopi, ryavugaga ko bazasobanura ibitabo (Défense) ku wa 20 Nzeri 2022 kandi ko umunsi wo guhabwa impamyabumenyi (graduation) wagombaga kuba ku wa 30 Nzeri 2022 ariko birangira bitabaye.

Irindi tangazo Bwiza ifitiye kopi ni iryo ku wa 14 Ugushyingo 2022, aho UTB yamenyeshaga abarangije ko gutanga impamyabumenyi byimuriwe ku wa 27 Mutarama 2023 ariko ko bizemezwa neza nyuma y’ibiganiro n’inama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza, HEC.

Abize muri iri shuri bavuga ko bafite amakuru yizewe yuko n’iyi tariki itazubahirizwa. Babishingira ku butumwa bugufi abayobozi ba UTB bandikiye bamwe mu banyeshuri hakaba n’ubundi butumwa bw’Umuyobozi Mukuru wungirije (Vice Chancellor) abwira undi munyeshuri ko HEC itaremeza urutonde rw’abanyeshuri barangije, ari na yo mpamvu gutanga impamyabumenyi ku wa 27 Mutarama 2023 bitakibaye.

Itangazo rimenyesha ko graduation yimuriwe tariki ya 27 Mutarama
Itangazo rimenyesha ko graduation yimuriwe tariki ya 27 Mutarama

BWIZA yabonye ibaruwa yo kuwa 4 Mutarama 2023 Vice Chancellor yandikiye abanyeshuri barangije avuga ko bagomba gukomeza gutegereza bihanganye kuzageza igihe bazabonera andi makuru, aho ahera abasaba gukomeza kuba hafi y’ubuyobozi bwa UTB ku mpinduka zose zishobora kuvuka ku munsi wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 9.

Bizimungu Noel [izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we] yatangaje ko yarangije muri iri shuri kandi ko amatariki yose yavuzwe yo guhabwaho impamyabumenyi zabo atubahirijwe, bityo, ngo bakaba barambiwe gukomeza kubeshywa cyane ko bagenda batakaza amahirwe yo gukomeza kwiga cyangwa gushaka imirimo.

Yagize ati: “Amatangazo yose bagiye batugezaho aturarikira kwitegura kwambara, uko akurikirana, tugiye kuyashyira kuri Twitter ya HEC kugira ngo basi turebe ko yatubariza kuko birakabije, cyane ko tugenda dutakaza amahirwe menshi yo kujya kwiga cyangwa gushaka akazi kubera tudafite impamyabumenyi zacu. Ukwihangana kwacu kugarukiye aha.”

Yakomeje agira ati: “Niba ibyo kuduha impamyabumenyi babitegura bikanga, baziduha nta birori bikozwe kuko ni zo dukeneye kurusha graduation. Baziduhaye, ntabwo twakomeza gusakuza kuko twarihanganye bihagije. Twabuze amahirwe y’akazi, scholarship za Masters kubera kutagira impamyabumenyi. Urumva rero, ntabwo twakomeza gusuzugurwa gusa. Twakoze ibyo tubagomba byose, twishyuye minerivali yose, ibisabwa byose na byo twabyujurije igihe, na bo rero nibaduhe ibyo batugomba. Impamyabumenyi zacu turazikeneye, nibaziduhe.”

Undi utashatse ko nawe amazina ye atangazwa, yagize ati: “Abayobozi bagomba kuba abanyakuri mu gufata ibyemezo. Ni gute abayobozi batangaza amatariki yo gutangiraho impamyabumenyi inshuro zirenze imwe nta kuri kurimo, bagakomeza bakavuga gusa, nta gufata icyemezo ntakuka? Nimudukorere ubuvugizi rwose turi mu karengane.”

UTB itegereje HEC

Abenshi bashyira ikibazo kuri HEC kuko bavuga ko UTB yonyine mu gihugu ari yo ikunda kugira ibibazo, bityo bagasaba ko batajya babirenganiramo kandi baba barishyuye ibisabwa byose.

Aho bagira bati: “Twebwe icyo dupfana ni uko turi abakiriya babo kandi twarabishyuye, nibaduhe icyo twabishyuriye, ibyabo na HEC ntibitureba, bakagombye kuba barabikemuye kera kuko HEC si yo yatwishyuriye peee ngo bakomeze bayitwaze! Ikindi ni uko ibintu batubwira byo gutegereza abandi bitatureba, kuko twebwe twabatanze kwinjira tugomba no gusohoka mbere.”

Umuyobozi mukuru wa UTB, Hadjati Zurti, yatangaje ko bagitegereje icyemezo cya HEC kuko ariyo igomba kwemeza urutonde no kubaha umunsi. Yagize ati: “Ubundi urutonde rujya muri HEC akaba ari yo yemeza abagomba guhabwa impamyabumenyi. Hari uko bikorwa. Bityo rero, abo banyeshuri bagomba gutegereza bihanganye niba bifitiye icyizere!! Nose se wowe wumva ishuri rikuru ryagumana abantu barangije? Na Covid-19 yaraje ariko nyuma y’imyaka ibiri twatanze impamyabumenyi!! Gusa, iyo bivugwa gutyo, buriya haba hari umuntu uba yifitiye ibibazo ku giti cye, abona iryo tangwa ry’impamyabumenyi wenda rizamusiga kubera impamvu ze, agatangira akajya asa n’uwiheba ariko nta bibazo tujya tugirana n’abanyeshuri cyane ko tuba dushaka ko barangiza.”

Yakomeje agira ati: “Ubu na Qatar hari abahari kandi bazahabwa impamyabumenyi kuko batsinze ibizamini. Turacyari muri porosedire (procédure) kandi tumaze gutanga impamyabumenyi inshuro 8, none iya 9 ni yo itazakorwa? Gusa itariki nyayo yemerwa ari uko urutonde rumaze gusohoka muri HEC, na ho ibindi biba ari agateganyo. Nibihangane rero!”

BWIZA yashatse kumenya impamvu nyamukuru ituma batambara, maze ishakisha kuri telefoni igendanwa Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje, ariko ntiyabasha kumufatisha.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru avuga ko impamyabumenyi ziheruka gutangwa muri UTB ari zo ku wa 19 Kanama 2021.

Umuyobozi Mukuru wa UTB arasaba abafite ikibazo gutegereza bihanganye
Umuyobozi Mukuru wa UTB arasaba abafite ikibazo gutegereza bihanganye

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *