Uwimbabazi Aline, umubyeyi w’abana batanu utuye mu Mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko umutwe we utakibasha no kwibuka ibintu bimwe na bimwe birimo na nimero ye ya Telefoni bitewe n’ibibazo bimwugarije.
Uwimbabazi, umugabo we yamutanye abana batanu ajya kwishakira undi mugore, muri aba bana umuto muri bo agize imyaka Irindwi ariko ntaramenya kugenda neza no kuvuga, imibereho y’uyu mwana ngo ikaba ikomeza kumugora yiyongera no ku bindi bibazo avuga ko birimo n’ubukene.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv, avuga ko atazi niba ubumuga uyu mwana we afite aribwo bwaba bwaratumye umugabo we agenda. Agashimangira ko abayeho ku bw’abagiraneza bamufasha akabona umunsi uricumye.
Yagize ati “Ni abana batanu mfite ariko umwe naje kubona ko afite ikibazo, ubumuga bwe narabwakiriye ariko ntabwo biba byoroshye. Nahuye n’intambara nyinshi cyane zituma nibagirwa, abana banjye bakunda kumbwira ngo naraforomase, Na nimero ya Telefoni ntabwo nyibuka”.
Mu kiganiro kirekire yagiranye na Bwiza Tv, uyu mubyeyi ubufasha asaba ni ubw’uko umwana we yabona umuterankunga akabasha kwiga mu ishuri ryihariye ry’abana bafite ubumuga nk’ubwe.
Ati ” Ubufasha bwa mbere ni ubw’umwana, kuba yajya mu ishuri kuko ririhariye, naho ubundi bufasha ubuzima ntabwo bworoshye buraruhanije cyane ufite umutima w’impuhwe yadufasha. Murakoze”.
Uretse no kwiga gusa, uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana we arya ibiryo by’intoranya, kubibona nabyo bikaba biba bitamworoheye mu gihe n’abandi bane basigaye baba bakeneye ibibatunga. Mbese ubuzima babayemo ngo ni ukubona bukeye batazi uko ejo bizagenda.
REBA VIDEO: Ikiganiro kirambuye hamwe na Uwimbabazi Aline


