Kigali: Umugabo yafashwe yiba amatara y’imitako y’iminsi mikuru

Umugabo utavuzwe amazina yafashwe yiba amatara yifashishwa mu kurimbisha umujyi ku ndabo z’imikindo.

Ni umuco umaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali ko iyo iminsi mikuru yegereje, yaba Ubuyobozi bwawo cyangwa ubw’ibigo bitandukanye bihakorera usanga bakora amanywa n’ijoro bashakisha uko bawurimbisha imitako ku buryo bunogeye amaso.

Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter ifoto y’umugabo wandikaho ko ‘Uyu mugabo yafashwe yiba amatara yifashishwa mu kurimbisha Umujyi (decoration) ku ndabo z’imikindo’.

Umujyi wa Kigali wasabye abantu gutanga amakuru ku bikorwa bibi byose babonye kandi bakayatangira ku gihe ku nzego zibegereye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *