Kigali: Umuturage yafungiye umunyamakuru mu rugo rwe, amukangisha umuhoro

Umuturage wo mu Mudugudu wa Buranga, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uvugwaho guhoza iterabwoba ku baturanyi be witwa Munyambibi Théoneste yafungiranye umunyamakuru wa BTN TV mu rugo iwe, amukangisha kumutema mu gihe yaba avuye aho ngaho.

Byabaye ubwo uyu munyamakuru wifashishaga imfatashusho (camera) yakurikiranaga inkuru y’umuturage ushinja Munyambibi kurengera imbibi bahuriyeho

Iyi televiziyo ivuga ko uyu munyamakuru yinjiye mu rugo rwa Munyambibi arimo gufotora kuri izi mbibi, uyu mugabo na we amubwira ko atagomba kurusohokamo, yabirengaho akamutemesha umuhoro.

Uwabonye ibyabaye yagize ati: “Ibintu byabaye by’umunyamakuru byabaye mbireba. Yaje gufotora, nyir’inzu Munyembibi araza, aramuhirika, afata camera ati ‘njyewe sinshaka ko ufotora hano hantu. Uhafotora nkande?’ Ageze aho aravuga ati ‘Ntuva hano’. Uyu munyamakuru yahohotewe.”

Kugira ngo uyu munyamakuru asohoke kwa Munyambibi, ngo byasabye ko bagenzi be (abanyamakuru) bahagera, naho ntacyo abayobozi bari babikozeho.

Kuba Munyambibi yakoze igisa no guta muri yombi uyu munyamakuru, abaturage bavuga ko byerekana n’iterabwoba abashyiraho ubwabo. Wa wundi wabonye ibyabaye yabivuze ati: “Namwe abanyamakuru mwabyiboneye. Nk’ubu iyo haza kuba ari umuturage wari uhahagaze byari kugenda gute? Nkanjye yari guhita antema. Umunyamakuru yamwubahutse, njyewe yari kungira gute nk’umuturage uhatuye se?”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *